Rurageretse hagati y’umuhesha w’inkiko w’Umwuga Maître Ndayambaje Come n’umuturage umurega kumwambura imitungo mu buriganya
Tariki ya 29 Ukwakira 2020 nibwo umuhesha w’inkiko w’umwuga witwa Maître Ndayambaje Come yaje mu rugo rwa Athanase Mbarushimana yica inzugi yinjira mu nzu asohoramo ibikoresho byarimo bigizwe n’ibitanda na za matelas n’ibiribwa byarimo abiha umuyobozi w’umudugudu wa Barenga avuga ko ari gushyira mu bikorwa icyemezo cy’urukiko ibyo nyiri mitungo avuga ko nta rubanza nta rubanza rwerekeye iyo mitungo yaburanye agashingira kuri ibyo ashinjauyu muhesha w’inkiko w’umwuga kumwambura ibye nkuko abivuga.
Ati :”yaraje yigabiza imitungo yanjye nta rubanza naburanye ijyanye nayo ;usibye urubanza naburanye nuwo twaritwarashakanye mu w’2009 batugabura imitungo kuva icyo gihe yahawe iye mitungo nanjye ngumana iyanjye ariyo ndega Maître Come Ndayambaje kuza kunyambura.”
Akimara kubona ko ari uko bigenze nyiri mitungo yigiriye inama yo kurega Maître Come Ndayambaje mu rukiko rw’ibanze rwa Nyakabuye rutazuyaje rusanga koko amanyanga yarakozwe nuwo muhesha w’inkiko rumuhanisha indishyi ya 600000 nkuko bigaragazwa na copies ; ahita ajuririra icyo cyemezo mu rukiko rw’isumbuye rwa Rusizi icyari indishyi ya 600000 gihinduka 1350000 mu cyemezo cyarwo.Gusa nyiri guhabwa indishyi yarategereje amaso ahera mu kirere nibwo kubigeza mu rugaga rw’abahesha b’inkiko b’umwuga nkuko yabitangarije Kivupost agira ati:”Nafashe umwanzuro wo kumurega mu rukiko turaburana ndanamutsinda nkaba nsaba urugaga rw’abahesha kumpesha ibyanjye namutsindiye batitaye ko ari mwene wabo.”
Presida w’urugaga rw’abahesha b’inkiko b’umwuga mu Rwanda Maitre Niyonkuru Jean Aime yabwiye yongwe tv ko ikibazo cy’uyu muturage bakizi kikaba cyaragejejwe muri commission ishinzwe imyitwarire hakaba hategerejwe umwanzuro wayo akaba amara umuturage impunge ko yakwihangana akaba ategereje;aha hari ku murongo wa Telefoni
Ati :”ikibazo cye turacyizi twakigejeje muri commission ya Discipline y’urugaga iratanga umwanzuro mu kwezi kwa cyenda ;nabe yihangange bizacyemuka.”
Amategeko agenga irangiza ry’imanza mu Rwanda agena ko uwatsinze urubanza agomba kubanza mubona matorewo (copies de jugements) agateza kashi mpuruza kuri iyo myanzuro y’urubanza urukiko akayijyanira umuhesha w’inkiko amusaba kurangiza urubanza.Cyakora kubirebana n’ibyemezo by’abanzi urwego rufite ububasha bwo gutera cashi mpuruza ni urukiko rw’ibanze rwaho iyo komite y’abunzi ikorera.Cashi mpuruza iterwa ku myanzuro y’urukiko gusa iyo urubanza rwabaye itegeko.