Amakuru

RUSIZI-BWEYEYE:Umuyobozi w’Akarere yabasuye abizeza byinshi birenze ibyo bamaze kugezwaho n’imiyoborere myiza

Guhera kuri uyu wa kabiri tariki ya 1 Kanama 2023 Komite nyobozi y’Akarere ka Rusizi yatangiye gusura abaturage mu mirenge itandukanye igize aka karere mu kumva no gucyemura ibibazo bibangamiye imibereho Myiza yabo muri gahunda akarere ka Rusizi kihaye ya “TUJYANEMO”na gahunda ya “MUYOBOZI CA INGANDO MU BAWE ”

 

Muri murenge wa Bweyeye ni igikorwa cyitabiriwe n’inzego zitandukanye yaba iz’inzego bwite za Leta ;abafatanyabikorwa n’akarere n’inzego z’umutekano (igisirikare n’igiporisi na Dasso) n’abajyanama ku karere bahagarariye abaturage.

 

Mu murenge wa Bweyeye abaturage bagaragaje ibyiza bagejejweho na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame muri iyi mandat iri kugera ku musozo wayo basezerana kutazihanganira uwabisenya barebera nkuko indirimbo baririmbaga bagaragaza akanyamuneza zabyerekanaga.

Mubaganiriye na Kivupost bagaragaje akanyamuzeza k’ibyo bishimira bagejejweho nkaho kuva cyera uyu murenge wa Bweyeye wariwarasigaye inyuma muri byose bari mu bwigunge.

Nzeyimana Venuste atuye mu kagari ka Rasano Yavuze ko icyo bashima cya mbere nuko bahawe kaburimbo yari amateka iwabo.

Ati:

“Kaburimbo twayibonaga tugeze ku Buhinga ;turashima Nyakubahwa Perezida wa Repubulika kubwo kudukura mu bwigunge natwe tugahabwa umuhanda w’umukara(wa Kaburimbo)ukaba uzagera neza muri Bweyeye uvuye i Pindura;turabinezererewe Kandi tumufatiye iry’iburyo.”

Yakomeje avuga ko gahunda zitandukanye zabagezeho nka Girinka na VUP byakuye abaturage mu bukene bufatika barimo.

Yunzemo ati:

“Cyera nta muntu iwacu waruzi gukaraba (kugira isuku )ariko nkuko mubibona turacyey;turakaraba ;tukanywa amata dore ko uwanyoye amata aba atemba itoto nk’umwana;natwe rero nibyo byatugezeho.”

Mu mwanya wo gutanga ibibazo n’ibyifuzo abaturage ba Bweyeye bagaragaje ibibazo bijyanye nibyangijwe n’ikorwa ry’umuyoboro w’amashanyarazi n’amazi;bagaragaza Kandi kuba batarishyuwe ingurane y’ibyangijwe mu ikorwa ry’umuhanda Butare -Bweyeye aha Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Bwana Anicet Kibiriga Yavuze ko ibyo bibazo bigiye kwicarirwa n’inzego bireba bigashakirwa umuti.

 

Mu bindi byagaragajwe ni abaturage bandi gahunda zitandukanye za leta zitarageraho nka Girinka;ikibazo cy’amazi meza akiri macye mu kagari ka Murwa hanasabwa ko hakubakwa ikiraro gihuza Murwa na Rasano mu guteza imbere ubuhahirane bw’abaturage muri ako uwo murenge.

Abaturage Kandi bifuje ko bakubakirwa isoko Celling Point mu rwego rwo kwirinda gucururiza hasi maze Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Dr Anicet Kibiriga abemerera ko icyo kibazo kigiye gucyemuka.

 

Nyuma y’ibiganiro byahuje izo nzego zitandukanye n’abaturage ;Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Dr Anicet Kibiriga yasuye ibikorwa by ‘iterambere bitandukanye muri uwo murenge aho yasuye ishuri ry’imyuga rya Rasano (Rasano TVET School)atanga inama zo gukomeza kwagura iri shuri ry’ingirakamaro.

 

Nyuma y’iyi mirenge yasuwe gahunda ya “TUJYANEMO ” na “MUYOBOZI CA INGANDO MU BAWE”irakomereza no mu yindi mirenge igize akarere ka Rusizi.

 

Ingabo zitanga impanuro ku baturage bitabiriye iyo nama

 

Umuyobozi W’Akarere ka Rusizi Dr Anicet Kibiriga yishimanye n’abaturage ba Bweyeye banacinya akadiho

 

Umuyobozi W’Akarere ka Rusizi Dr Anicet Kibiriga hamwe n’abandi bayobozi basuye TVET ya Rasano anatanga Inama zo kwagura iri shuri

 

Umujyanama muri Njyanama y’akarere ka Rusizi nawe yatanze impanuro ku baturage ba Bweyeye

 

Byari ibyishimo abayobozi basabana n’abaturage ba Bweyeye mu ndirimbo n’akadiho

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button