Kigali:Présida wa Congo Brazzaville Denis Sassou Nguesso yagendereye u Rwanda
Mu masaha ya Saa sita z’amanywa nibwo Perezida Nguesso yageze ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kanombe yakirwa na Perezida wa Repubulika Paul Kagame mu cyubahiro kigenerwa abakuru b’ibihugu.
Nyuma yo kuririmba indirimbo zubahiriza ibihugu byombi, Perezida Denis Sassou Nguesso yeretswe itsinda ry’abayobozi b’u Rwanda mu nzego zitandukanye ndetse banasusurutswa n’Itorero ry’Igihugu mu ndirimbo gakondo.
Abakuru b’ibihugu byombi bazagirana ibiganiro uwabo(Tete a Tete ) nyuma bayobore ibiganiro byaguye bihuza intumwa z’ibihugu byombi.
Hateganyijwe kandi ikiganiro aba banyacyubahiro bombi bagirana n’Abanyamakuru.
Biteganyijwe ku Gicamunsi Perezida Sassou Nguesso asura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ndetse ageze ijambo ku bagize inteko ishinga amategeko.
Umubano n’ubutwererane bw’u Rwanda na Congo bimaze igihe kirekire kuko watangiye mu mwaka wa 1976.
Umubano hagati y’ibihugu byombi warushijeho gukomera guhera mu mwaka wa 2010 ubwo Perezida Kagame yagiriraga uruzinduko rwe rwa mbere muri icyo gihugu.
Nyuma y’aho Perezida Denis Sassou Nguesso na we yasuye u Rwanda. Muri 2022 kandi Perezida Kagame yongeye gusura Congo.
Mu gushimangira umubano hagati y’ibihugu byombi, Congo n’u Rwanda byasinyanye amasezerano menshi y’ubufatanye mu nzego zinyuranye zirimo umuco, uburezi, ibidukikije, ishoramari, imyuga, n’ubukungu.