Amakuru

Nyamasheke:Imodoka yaritwaye umugeni yakoze accident

Mumudugudu wa Gatyazo mu kagari ka Rugari wavuzwe  habereye impanuka y Imodoka,camion Scania ifite plate number RAD 134U yagonze  T.Hiace RAG 407N yaritwawe na MAHIRANE Albert 38yrs wahise yitaba Imana.

Amakuru kivupost yamenye nuko iyo Hiace yaritwaye abageni bagiye gushyingirirwa ahitwa Ntendezi mu murenge wa Ruharambuga ho mu Karere ka Nyamasheke bari bagaragiwe n’imiryango yabo.

Muri iyi Toyota Hiace kandi  hakomerekeyemo abantu 16 Batwawe ku kigo nderabuzima cya Hanika;muri  batandatu bahawe transfer batwarwa ku Bitaro bya Kibogora.

Ababonye iyi mpanuka bavuga ko  yatewe n’imiyoborere mibi y’umushoferi  warutwaye Toyota Hiace winjiye mumuhanda atabanje kureba neza ko hari indi modoka irikuza.

Umuvugizi wa Police mu ntara y’Iburengerazuba, CIP Mucyo Rukundo, yabwiye Kivupost ko impanuka yatewe n’uwari atwaye Toyota Hiace winjiye mu muhanda atabanje kureba neza ko hari indi modoka.

Ati “Ikamyo yavaga i Nyamasheke ijya i Karongi ihura na Hiace yavaga i Macuba ijya i Nyamasheke, uwa Hiace ni we winjiye mu muhanda nabi baramugonga ahita apfa, abandi bagenzi bakomeretse cyane, bajyanywe mu Bitaro”.

Umushoferi warutwaye camion ntiyashoboye kumenyekana kuko yahise atoroka.

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button